UNICEF itanga ibikoresho by’isuku ku bana bafite ubumuga mu rwego rwo kurwanya COVID-19
Ibikoresho by’ingenzi nk’isabune, ahakarabirwa n’umuti wica udukoko ku ntoki bizafasha abana bari mu bigo 12 byita ku bana mu kwirinda kwandura koronavirusi.
- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
MUSANZE, mu Rwanda – Kuri ubu buri wese azi neza ko gukaraba intoki no guhana intera ari bumwe mu buryo budufasha mu kwirinda icyorezo cya koronavirusi. Mu gihe abarenga 250 bamaze kwandura koronavirusi mu Rwanda, Leta yashyizeho ingamba zikomeye mu kurwanya ikwirakwira rya koronavirusi – aha twavuga nko gufunga amashuri n’imipaka – ibi bikaba byaragabanyije ikwirakwira rya koronavirusi.
Nyamara ku bana bamwe bafite ubumuga mu Rwanda ibi ntabwo bihagije ngo bibarinde. Ibigo bicumbikiye abana bishobora rimwe na rimwe gucumbikira abagera kuri 200 bafite ubumuga bari ahantu hato aho guhana intera byagorana. Ibi bigo bishobora kuba bidafite ibikoresho by’isuku bikeneye nk’isabune kugira ngo buri wese abashe gukaraba incuro nyinshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo.
Muri Musanze, muri metero 500 uvuye mu mujyi no kuri gare, urahasanga kimwe muri bene ibyo bigo twavugaga kitwa Saint Vincent. Kubwo amahirwe, abana benshi bacumbikiwe muri icyo kigo basobanukiwe icyo bagomba gukora.
Clemence aragira ati: “Umuntu yanduza abandi icyorezo cya koronavirusi binyuze mu kwitsamura cyangwa gukorora.” Amaze imyaka 10 aba mu kigo Saint Vincent.
“Ushobora no kwirinda icyorezo ukaraba intoki incuro nyinshi.”

Ubufasha buhabwa abana bafite ubumuga
Patricia Lim Ah Ken, ushinzwe kurengera abana muri UNICEF aragira ati: “UNICEF itera inkunga gahunda zo kurera abana mu miryango aho gutera inkunga ibigo birera abana ariko abana bafite ubumuga bose ntabwo barashobora kubona imiryango ibakira. Rero gufasha aba bana tubaha ibikoresho by’isuku mu gihe kigufi ni ngombwa mu rwego rwo kubarinda akaga ko kuba bakwandura icyorezo cya Koronavirusi kugira ngo bakomeze kuba bazima kandi batari mu kaga ko kwanduzwa.”
Twasanze Saint Vincent itarashoboraga gukomeza kubonera abana isabune n’ibindi bikoresho by’isuku bakeneye mu kwirinda. Masera Priscah Uwamahoro, Umuhuzabikowa wa Saint Vincent uhamaze imyaka itanu yatugaragarije impungenge zirebana no kuba icyorezo cyageraho kibinjirana mu kigo ayoboye.
“Ibyo twari dufite ntabwo byari bihagije.”

Kurwanya COVID-19 mu bana
Mu rwego rwo gufasha Masera Priscah kurwanya icyorezo cya covid-19, UNICEF yahaye Saint Vincent ibikoresho by’isuku ndetse n’ibindi bigo 11 bicumbikiye abana bagera kuri 190 ndetse n’urubyiruko rufite ubumuga hiyongereyeho abashinzwe kubitaho bagera kuri 52. Ibi bikoresho bigizwe ahanini n’isabune zo kumesa, imiti yo gukoropa, isabune zo koga, kotegisi n’ahantu ho gukorabira.
Masera Priscah yagize ati: “Kugira ngo tubashe kurwanya koronavirusi tugomba kurinda imibiri yacu, gukora isuku aho tuba ndetse no kwita ku bidukikije.” Yongeraho ati: “Ibi bikoresho bizadufasha kurinda aba bana neza kandi bizanadufasha kwiga isuku nyayo.”
Abana benshi mu Rwanda batangiye guhura n’ingaruka zo kuba amashuri yarafunzwe kubera icyorezo cya COVID-19. Ikindi, uretse ibi bikoresho by’isuku twatanze, UNICEF yaguze amata n’ibiryo bikoreshwa mu rwego rwo kuvura no kurwanya ikibazo k’imirire mibi ikabijemu bana. UNICEF yanafashishije Ikigo cya Leta Gishinzwe uburezi mu gutegura amasomo atangirwa kuri radiyo na televiziyo ku banyeshuli bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’amashuri kubera icyorezo cya Koronavirusi.
“Turishimye cyane kubera ibi bikoresho muduhaye. Birakenewe cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi cyane cyane mu rwego rwo kurwanya COVID-19.”

Mu rwego rwo kubonera abana bafite ubumuga imiryango ibakunda kandi ibarera, UNICEF itera inkunga gahunda ya “Tubarerere mu Muryango” ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Abana. Isomere ibimaze gukorwa muri Gahunda ya “Tubarerere mu Muryango” n’uburyo UNICEF yakoresheje ibasha kubanera imiryango abana bari hafi ya 3,200.