Uko UNICEF ikorana n’urwego rw’abikorera mu Rwanda

Guteza imbere uburenganzira bw’abana mu Rwanda binyujijwe mu bufatanye n’urwego rw’abikorera

A woman plucks tea in Rwanda on the SORWATHE tea plantation, where UNICEF has established mobile day care centres for children.
UNICEF/UN0311408/Rudakubana

Ibikubiyemo

Icyerekezo rusange cya UNICEF mu Rwanda ifite ku ruhare rw’urwego rw’abikorera ni uko mu mpera za 2030, urwego rw’abikorera mu Rwanda, rubifashijwemo na Leta rugomba kugira uruhare rukomeye mu gushimangira uburenganzira bw’umwana no gushoramo imari, tutibagiwe no kugira uruhare mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Kugira ngo ibyo bigerweho, UNICEF Rwanda izibanda ku ngamba enye zikurikira:

  1. Gukusanya amafaranga mu bigo by’ubucuruzi by’abanyarwanda n’abanyamahanga bikorera mu Rwanda;
  2. Guteza imbere uburenganzira bw’umwana n’amahame y’ubucuruzi mu nganda z’ingenzi nko mu nganda zitunganya icyayi;
  3. Gushyiraho uburyo bwo gufatanya bushingiye ku ndagagaciro z’igihe kirekire abantu bahuriyeho;
  4. Gukora ubuvugizi ku bikorera kugira ngo bagire uruhare mu kurengera inyungu z’abana mu Rwanda.

Ubwo buryo bwashyizweho kugira ngo bufashe urwego rw’abikorera kubona neza uruhare rwabo ndetse no kubagezaho ibyakorwa kugira ngo ibyo bishyirwe mu bikorwa kandi bigere ku ntego.

UNICEF Rwanda Private Sector Engagement Strategy Cover
Umwanditsi
UNICEF Rwanda
Itariki y'inyandiko
Indimi
Icyongereza

Kurura raporo

(PDF, 2,50 MB)