MINISANTE na UNICEF batangije ingamba zo gukaraba intoki

19 Ugushyingo 2019
Olive ari gufasha Shania w’imyaka 4 gukaraba intoki akoresheje isabune n’amazi ku kigo mbonezamikurire y’abana kiri hafi yaho batuye.
UNICEF/UNI210846/Rudakubana
Olive ari gufasha Shania w’imyaka 4 gukaraba intoki akoresheje isabune n’amazi ku kigo mbonezamikurire y’abana kiri hafi yaho batuye.

RUSIZI, Rwanda – Uyu munsi Minisiteri y’ubuzima yatangije ku mugaragaro ingamba zo ku rwego rw’igihugu zo gukaraba intoki mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ ubwiherero, isuku n’isukura. Izi ngamba ziciriritse zunganira ingamba ngari z’igihugu zigamije guteza imbere ubuzima, no kugaragaza ibikorwa by’ingenzi bya Leta, iby’abikorera, n’iby’abafatanyabikorwa mu rwego rwo guteza imbere gukaraba intoki hakoreshejwe isabune ku bantu bose mu bihe by’ingenzi.

Ubusanzwe isi yizihiza umunsi Mpuzamahanga wo Gukaraba Intoki ku itariki ya 15 Ukwakira n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero wizihizwa mu Gushyingo. Ariko uyu mwaka, u Rwanda rwakomatanyije iyi minsi yombi mu cyumweru cy’isuku n’isukura. Ku matariki ya 17-22 Ugushyingo, Minisiteri y’Ubuzima izizihiza icyumweru cy’isuku n’isukura kugira ngo hakorwe ubukangurambaga bwagutse no gukorera hamwe mu rwego rwo guteza imbere isuku n’isukura mu Rwanda.

Mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cy’isuku n’isukura hazakorwa ibikorwa by’ubukangurambaga mu mashuri bizakorwa na Water for People, Water Aid na CRS Gikuriro. Ibikorwa by’ubukangurambaga bizakorerwa ku mashuri bizaba bikubiyemo ibirori byo guhemba abanyeshuri b’indashyikirwa n’amatsinda y’ubuzima mu mashuri.

Dr. Gashumba Diane, Minisitiri w’Ubuzima yagize ati: “Indwara z’impiswi ni zimwe mu zitera impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu. Ibi bishobora kugira ingaruka ku mikurire mu gihagararo no mu bwenge kubera ko bibashyira mu kaga k’ibibazo by’imirire mibi idashira.  Izi ngamba  ni kimwe mu bikorwa bikenewe kandi bifatika bikorwa kugira ngo  himakazwe umuco wo gukaraba intoki ushobora kugabanya  indwara zikumirwa no kugira ngo abana bose babashe gukurira mu rugo rusukuye kandi rumeze neza.”

Mu byukuri, igikorwa cyoroheje cyo gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune mu bihe by’ingenzi – aha twavuga mbere yo gufungura no nyuma yo gukoresha ubwiherero – bishobora kugabanya indwara kugeza kuri 40%.

Ibikorwa remezo by’ibanze by’isukura n’isuku bifite akamaro cyane bitari mu guteza imbere ubuzima n’imirire  gusa, ahubwo no kwimakaza ireme ry’uburezi, iterambere ry’ubukungu, rizira ubusumbane kandi rihesha umuntu agaciro cyane cyane ku bagore n’abakobwa.

Nathalie Hamoudi, umusigire w’umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda yagize ati: “Gushora imari mu bikorwa remezo by’isuku n’isukura bikenerwa mu rugo bisaba amafaranga make ariko bigatanga umusaruro uhebuje. Mu rwego rwo guteza imbere iri shoramari mu baturage no mu miryango, no kwerekana umusaruro w’isuku n’ibikoresho by’isukura bigira ku bana, UNICEF iri gufatanya na Leta mu bukangurambaga bwo ku rwego rw’igihugu itanga ubutumwa bugamije guhindura imyitwarire. Ibi bizatuma dusigasira impinduka n’ibyiza twagezeho ku bana n’imiryango yabo.”

Gutangiza ku rwego rw’igihugu ingamba zunganira zo gukaraba intoki  byabanjirijwe n’Inama yo ku rwego rw’igihugu yo Gukaraba intoki yahurije hamwe abayobozi n’abafatanyabikorwa kugira ngo baganire ibizakurikizwa mu gushyira mu bikorwa ingamba bitarenze umwaka wa 2024.

Nimero z'Abanyamakuru

Rajat Madhok
Umuyobozi w’Itumanaho, Ubuvugizi n’Ubufatanye
UNICEF Rwanda
Numero: +250 788 301 419
Malick Kayumba
Umuyobozi wa RHCC
Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ihererekanyabutumwa mu Buzima (RHCC)
Numero: +250 788 350 035

Ku Byerekeye UNICEF

UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza kuri buri mwana, mu byo dukora byose. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, dushyira imbaraga cyane cyane mu kugera ku bana batishoboye n'abatagira kivurira, kugira ngo abana bose bamererwe neza, kandi hose. 

Ukeneye kumenya byinshi kuri UNICEF n'ibyo ikorera abana mu Rwanda, sura www.unicef.org/rwanda.

Kurikira UNICEF Rwanda ku miyoboro ya TwitterFacebook, Instagram na YouTube.