Amabwiriza yahawe ingo mu kubaka ubwiherero
Kubaka ubwiherero bujyanye n’abari mu muryango
- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Ibikubiyemo
Akenshi ubwiherero bwubakwa mu bikoresho bidakomeye, bigoranye kubisukura hakoreshejwe amazi, bikaba bituma isazi n’utundi dukoko twidegembya bishobora gukurura indwara z’ibyorezo ziterwa n’isuku nke. Ubwiherero bwujuje ibyangombwa bugomba kugira icyobo kijyamo imyanda gifite inkuta zitwikiriwe na dale ikomeye, igisenge n’umuryango kandi bukaba bworoshye kubusukura.
Iyi nyandiko yigisha imiryango yo mu Rwanda uko bashobora kwiyubakira ubwiherero bwujuje ibyangombwa. Iyo nyandiko kandi irimo inyigisho zigisha abaturage uburyo bushya bwo kubaka dare y’ubwiherero ikomeye ikanasobanura uko bakubaka ubwiherero buciriritse n’uko babukoresha.