Isesengura ku mibereho y’abana mu Rwanda
Ibyakozwe n’imbogamizi mu buzima, imirire, amazi n’isukura, uburezi, kurengera abana n’uburere mbonezamikurire y’abana bato
- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Ibikubiyemo
Mu myaka icumi ishize, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kubungabunga ubuzima bw’abana no kongera serivisi z’ibanze zita ku mibereho yabo. Iri sesengura ryakozwe ku mibereho y’abana mu Rwanda rigaragaza uko ihagaze, ikerekana ibyagezweho ndetse n’ibitagenyijwe gukorwa mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’umwana.
Iri resesengura ryiga ku bibazo byinshi byugarije abana mu Rwanda cyane cyane ibirebana n’ubuzima, imibereho myiza n’uburere mbonezamikurire bw’abana bato. Rigaragagaza ko hari ibyagezweho mu kuzamura ibipimo by’ingenzi, mu gushyiraho politiki n’angamba zimurikira buri rwego. Iryo sesengura nanone ryerekana ingamba zigomba gushyirwaho mu rwego rwo gushyigikira abana haba mu mikurire no kugera ku byo bifuza bakoresheje ubushobozi bwabo.