Ubuzima bw’umwana na SIDA
UNICEF irwana no gusigasira ubuzima bwa buri mwana mu Rwanda akaba yuje ubuzima, ameze neza kandi budafite agakoko gaterwa na SIDA.

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Imbogamizi
Ku Isi hose, 80 ku ijana y’impinja zikivuka zipfa zizize impamvu zakumirwa cyangwa zavurwa. Mu Rwanda, UNICEF yiyemeje guharanira ko buri mwana ahabwa ubuvuzi no kwitabwaho by’umwimerere kandi bwemewe ku isi hose.
U Rwanda rwagabanyije umubare w’imfu z’abana bato ku kugero kiri hafi 70 ku ijana.
Mu myaka icumi ishize, kuri buri bana 1,000 bavutse, abana 152 ntibabashije kubaho ngo bizihize isabukuru yabo y’imyaka itanu. Uyu mubare waragabanutse ugera ku mfu 50 kuri buri bana 1,000 bavuka.
Nkuko bitangaje ninako umubare w’imfu z’ababyeyi zagabanutse. Mu myaka icumi ishize, ababyeyi 750 bapfuye kuri buri 100,000 y’ababyara, ariko ubu uyu mubare wagabanutse ku babyeyi 210.
Nubwo bwose uku gutera imbere gutangaje, imibare iracyari myinshi. Abarenga 40 ku ijana y’imfu z’abategejeje imyaka itanu mu Rwanda ari abana bakiri mu kwezi kwabo kwa mbere k’ubuzima.
Igitangaje, umubare munini w’izi mfu z’abana bakivuka zibera mu mavuriro, akunze kubura ibikoresho byabugenewe cyangwa se inzobere mu bavuzi ngo barokore ubwo buzima. Abana bakomoka mu miryango itishoboye nibo bakunze gupfa mbere yuko bageza imyaka itanu kurusha abakomoka mu miryango ikize.

U Rwanda rushobora kuba kimwe mu bihugu bya mbere byo muri Afurika mu gukuraho burundu ukwanduzanya agakoko gatera SIDA kuva ku mubyeyi kugera ku mwana.
Igihugu cyateye intambwe igaragara mu kurwanya icyorezo cya SIDA. 3% gusa y’abantu nibo babana n’agakoko gatera SIDA, kandi uyu mubare ntujya uhinduka muri iyi myaka icumi ishize. Abasaga 75% y’ababana n’agakoko gatera SIDA bafata imiti yabugenewe.
Abasaga 95% ku ijana ry’abagore batwite babana n’agakoko gatera SIDA bafata imiti yabugenewe ngo bakumire kwanduza agakoko abana babo. Bikanzura ko kwanduza umwana bivuye ku mubyeyi agakoko gatera sida mu myaka 3 ishize ari 2 ku ijana gusa.
Nyamara, urubyiruko mu Rwanda ruracyafite imbogamizi mu kumva uko birinda nuko bavura agakoko gatera SIDA. Ruracyahura cyane no kuvangurwa ndetse ntirukunze kwipimisha bihoraho SIDA, kandi bacye cyane muri rubyiruko nibo bakoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda agakoko gatera SIDA.
Uru rubyiruko rugira byinshi rukenera ndetse n’imbogamizi bahura nazo, niyo mpamvu rugomba kugana aba bafasha ngo bahabwe ubuvuzi ndetse n’ibikorwa bifasha ingimbi n’abangavu babana n’agakoko gatera SIDA.

Igisubizo
Guharanira ko buri mwana mu Rwanda abaho akanabaho neza, UNICEF yibanda ku kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi, abanduye agakoko gatera SIDA vuba ndeste imfu zishingiye ku bagore n’abana barwaye SIDA n’ingimbi n’abangavu.
Kurwanya izi mbogamizi, UNICEF yibanda ku bice bine bikomeye:

Kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka

Kugabanya umubare w’imfu mu mpinja ziri hagati y’ukwezi 1 n’amezi 59

Kugabanya umubare w’abandura agakoo gatera SIDA ndetse n’impfu zijyanye na SIDA

Gushyira imbaraga mu buvuzi
Imfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bakivuka
Kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, UNICEF ishyira imbaraga mu guteza imbere umwimerere w’amavuriro mu Rwanda, cyane cyane intrapartum care – iyo umwana ari kubyarwa – no kwita ku mpinja nto cyangwa zirwaye zikivuka.
UNICEF itanga ibikoresho byo kurkora ubuzima byifashishwa kwa muganga n’amavuriro zifasha abantu barenga miliyoni 4 z’abantu, cyangwa se 36 ku ijana ry’abaturage mu Rwanda.
Ariko kuzana ibikoresho byonyine ntibizakiza ubuzima bw’agaciro bw’abantu. UNICEF izana inzobere mu kwita ku bana bakivuka ziturutse yaba hanze cyangwa mu gihugu biciye mu bufatanye buri hagati y’ishuri rya Royal College of Paediatrics and Child Health (RCPCH) n’ikigo cya Rwanda Paediatrics Association (RPA). Izi nzobere zihugura abaganga b’abanyarwanda, abaforomo na babyaza mu kurushaho kwagura ubumenyi mu kwita ku bana bakivuka. Aba bahugura ntibigisha gusa abakozi banashyiraho uburyo bwihariye bwo gucunga ndetse no kubika amakuru ku barwayi.
Imfu z’abana bato
Abana bari hagati y’ukwezi kumwe n’amezi 59 bapfa bazize indwara za kwirindwa cyangwa se zavurwa kubera ko ababyeyi babo batabavuriza igihe. UNICEF iharanira guhindura iyi myumvire n’imyitwarire hagati mu miryango ndetse n’abita ku bana ikanafasha guhugura bakozi bashinzwe iby’ubuzima uko bavura indwara rusange nk’impiswe, macinya ndetse na malariya.

Kwirinda SIDA n’agakoko kayitera
UNICEF irwana no kuzamura uburyo bwo kwirinda agakoko gatera SIDA, kuyivura ndetse na serivisi zo kwita kubanduye mu Rwanda, cyane cyane ku babyeyi batwite,abana bato ndetse n’ingimbi n’abangavu. Aha harimo guhuza serivizi zo kuvura n’abafasha abarwayi babana n’agakoko gatera SIDA kugirango bitabweho banakomeze bashake uburyo bwimbitse bwo kwitabwaho cyane cyane mu turere n’imijyi hagaragaramo ikigero cyo hejuru cya gakoko gatera SIDA.
Gushyira imbaraga mu buvuzi
UNICEF ishyigikira leta mu gushyira imbaraga mu nzego z’ubuvuzi mu gihugu, bamenya ko hari serivisi z’umwimerere, porogaramu zishingiye ku buringaanire no gukoresha neza igihe bahawe na za politiki bashyirirweho cyane cyane mu duce dusanzwe dukora nabi.