UNICEF Rwanda yagiranye ubufatanye n’Ikigo gishinzwe kohereza hanze ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi

Guteza imbere uburenganzira bw’abana mu bikorera no mu nganda z’icyayi

29 Kanama 2017
Woman in Rwanda plucks tea on plantation
UNICEF/UN0249337/Rudakubana

KIGALI, Rwanda – Abahagaririye NAEB na UNICEF bahuye uyu munsi kugira ngo bashyire umukono ku masezerano y’ingenzi y’ubufatanye. Ubu bufatanye bushya bwa NAEB na UNICEF buzashimangira uburenganzira bw’abana mu mikorere y’ubucuruzi, cyane cyane ku nganda z’icyayi. Ibi bigo byombi byiyemeje kwibanda ku byihutirwa abana bakeneye  harimo imikurire y’abana bato, imirire n’ubuzima byabo.

NAEB ibarizwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ikorana n’ibigo byose by’ubucuruzi mu rwego rw’ibyayi, ikawa n’indabo. Abakora mu nganda 15 z’icyayi, koperative 19, mu mirima y’cyayi n’ababyeyi bari mu myaka y’uburumbuke. Hashingiwe ku isesengura ryakozwe ku nganda z’icyayi n’imirima, NAEB na UNICEF bemeranyije ko hari amahirwe yo guteza imbere ubuzima bw’abana muri ibi byiciro ku bufatanye n’ibigo bikora ubucuruzi bw’icyayi.

Ted Maly, uhagarariye UNICEF yagize ati: “Ubucuruzi bufite imbaraga zo guhindura ubuzima bw’abana ni yo mpamvu uku gufatanya ibikorwa ari ingenzi. Hakomeje kubaho gusobanukirwa inshingano mbonezamubano mu bigo by’ubucuruzi mu Rwanda, kandi umurimo wacu na NAEB ni ingenzi mu guteza imbere uburenganzira bw’abana mu ruganda.”

Hashingiwe ku masenzerano yashyizweho umukono, NAEB na UNICEF bazatangira gukorana n’inganda z’icyayi n’izindi nzego nka MIGEPROF, MIFOTRA na MINALOC mu gukemura ibibazo bijyanye n’ubuzima, imirire, amazi, uburyo bukoreshwa mu isuku n’isukura ku buzima, guteza imbere uburyo butandukanye bwo kwita ku bana mu duce duhingwamo icyayi.

Indi ngingo y’ingenzi mu bufatanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana n’amahame y’ubucuruzi (CRBP). Aya mahame ashimangira ko inganda zifite inshingano mbonezamubano yo kubahiriza no gushyigikira uburenganzira bw’abana mu bucuruzi.

Ambasaderi George William Kayonga, Umuyobozi Mukuru wa NAEB yagize ati: “NAEB ikorana bya hafi na banyiringanda n’abakozi bazikorera. Imwe mu nshingano zacu ni ukurengera uburenganzira bw’abakozi twibanda ku bana n’abagore, dukora ubuvugizi kugira ngo havugururwe uburyo abakozi bakoramo akazi. Ubu bufatanye na UNICEF buzatuma imibereho y’abakora mu cyayi izamurwa bitume uru rwego rurushaho gutera imbere.

Ibikorwa hagati ya NAEB na UNICEF bikubiyemo amahugurwa y’abafatanyabikorwa ku burenganzira bw’abana n’amahame y’ubucuruzi, ibikorwa by’ubukangurambaga mu baturage, no guhugura abaturage mu rwego rwo guteza imbere gahunda mbonezamikurire y’abana bato n’imirire mu baturiye imirima y’icyayi.

UNICEF yizeye ko hazabaho guteza imbere ubuzima bw’abana n’abagore binyuze muri ubu bufatanye na NAEB kandi turizera ko ubundi ubufatanye buzakomeza mu minsi iri mbere hamwe n’inzego za Leta n’abikorera mu Rwanda.

Nimero z'Abanyamakuru

Rajat Madhok
Umuyobozi w’Itumanaho, Ubuvugizi n’Ubufatanye
UNICEF Rwanda
Numero: +250 788 301 419
Issa Nkurunziza
Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry’Icyayi
Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Kohereza Ibicuruzwa mu Mahanga (NAEB)
Numero: +250 784 500 010

Amajwi namashusho

 

Representatives from the National Agricultural Export Development Board (NAEB) and UNICEF Rwanda met to sign an important partnership agreement. The new partnership between NAEB and UNICEF will emphasize the importance of children’s rights in business practices, particularly in the tea industry. The two agencies committed to focus on key children priorities, including early childhood development, nutrition, and health.

Amajwi namashusho

 

Mu Rwanda, aho igihingwa k’icyayi kiri mu byinjiza amadevise menshi, abakozi benshi bakora mu mirima y’icyayi n’abagore bato. Bamwe muri aba bagore baratwite, abandi baronsa, cyangwa bari hafi kuba ababyeyi. Kubera ko imirima y’icyayi iri ahantu hadatanga umutekano ku bana, ababyeyi ntabwo babazana ku kazi ngo babonse cyangwa ngo babashe kubategurira indyo yuzuye.

Ku Byerekeye UNICEF

UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza kuri buri mwana, mu byo dukora byose. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, dushyira imbaraga cyane cyane mu kugera ku bana batishoboye n'abatagira kivurira, kugira ngo abana bose bamererwe neza, kandi hose. 

Ukeneye kumenya byinshi kuri UNICEF n'ibyo ikorera abana mu Rwanda, sura www.unicef.org/rwanda.

Kurikira UNICEF Rwanda ku miyoboro ya TwitterFacebook, Instagram na YouTube.