Twabonanye n’umwe mubagore b’uRwanda bari kwiyubakira ejo hazaza h’igihugu cyabo

Donata, arikumwe n’itsinda ry’abahanga mu bwubatsi, arikubaka ikigo gishya mbonezamikurire y’abana bato atewe inkunga na UNICEF

Yanditswe na Veronica Houser
Donatha Umutoni, one of Rwanda's female civil engineer, is leading construction of a new early childhood development centre. She believes women have a lot to contribute to the development of their country.
UNICEF/UN0316007/Rudakubana
21 Gicurasi 2019

BUGESERA, mu Rwanda - Yuje ijabo n’akanyabugabo muri bagenzi be bakorana umwuga w’ubwubatsi, Donata, aritegereza abakozi be bari kubakisha sima. Ntabwo akunze kuvuga, ariko iyo umwitegereje ubona ariwe nyirigikorwa kirikuzamuka. Aritegereza uko imirimo iri gukorwa acecetse, abandi bafundi barikuzenguruka iruhande rwe hari aho agera agaca bugufi kuringaniza ahataringaniye cyangwa kuyobora umwiko w’abafundi barikubaka.

Mu ngofero y’ubwubatsi y’umweru n’isarubeti y’ubururu, Donata ari gukurikirana ibikorwa by’inyubako y’ikigo gishya cy’uRwanda mbonezamikurire y’abana bato cyo mu Karere ka Bugesera. Iki kigo kizakira abana 80 bafite imyaka hagati y’ 3-6, ibikorwa remezo bya mbere bizaba birimo amashuri y’incuke y’abaturage.

“Inyubako zifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda kandi abagore bafite uruhare rukomeye.”

Donata Umutoni, Umwubatsi mukuru uhagaririye abandi
Donata, lead civil engineer in the construction of Rwanda's newest ECD centre, guides her employee to smooth a layer of cement.
UNICEF/UN0319015/Houser

“Yaba ari amashuri, ibiraro cyangwa ibitaro, iterambere risaba ibikorwa remezo n’inyubako, n’ibigo nkibi bizagira akamaro mugufasha imikurire y’abana bakiri bato, haba mu buryo mboneza mubano n’uburezi bwabo bityo bikabategurira ejo heza hazaza.”

Asa nkucecetse yitegereza abagore babiri bari gufashanya kwikorera ibitebo by’amatafari: “Ati reba ntacyo umugabo yakora umugore atabasha.”

 

Donata, lead civil engineer in the construction of Rwanda's newest ECD centre
UNICEF/UN0319016/Houser

“Mu Kinyarwanda, tugira umugani ugira uti: ‘gushaka ni ugushobora.’ Birasobanura ngo iyo ushoye ingufu mugukora ikintu, kirashoboka. Byose biterwa n’icyo ugamije.”

Inyubako y’ikigo mbonezamikurire cy’abana bato iri hafi kuzura. Ku nkunga ya UNICEF yo mu Bwongereza n’umiryango utegamiye kuri Leta wo mu Bwongereza witwa ‘Ready for School Rwanda’, icyo kigo giterwa inkunga na UNICEF kizaba kirimo ibyumba bibiri birimo bitanga inyigisho byifashishije imikino, igikoni n’ahakorerwa imirimo y’ubuyobozi, ubwiherero bushya n’ahakorerwa inama z’abaturage.

Donata aragira ati: “Nkunda akazi kanjye, kandi ntewe ishema no kugira uruhare muri uyu mushinga,” ari kureba abakozi be. “Nk’abagore, tugomba kwigirira ikizere no kumenya ko dufite imbaraga zo gukora akazi kose n’imbaraga zo guteza imbere igihugu cyacu.”

 

Embedded video follows
UNICEF/UN0319726/Rudakubana Donata is overseeing construction of Rwanda’s newest early childhood development centre in Bugesera District. She believes women have a lot to contribute to the development of their country.