Kwifashisha amahanga mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’impinja mu Rwanda
Kubufatanye bwa UNICEEF n’inaribonye zo mu bwami bw’Ubwongereza, abaganga n’ abaforomo bo mu Rwanda bari kwiyongerera ubumenyingiro n’ubumenyii mu gukoresha ibikoresho bishya bifasha mu kwita ku bana n’ababyeyi.
- English
- Kinyarwanda
MUHIMA, KIGALI, Rwanda - Tekereza ko uri umuforomokazi ukora mu bitaro bito. Byuzuye abarwayi ariko abaganga ni bake.
Ugiye gufasha umugore ugiye kubyara bwa mbere imfura ye. Urabona uwo mugore azabyara haburaho ibyumweru byinshi mbere yuko igihe yarikubyarira kigera kandi uzi neza ko hashobora kuvuka ibibazo mukubyara kwe.
Mu gihe ari ku bise, hakagira ikintu kitagenda neza kandi urasabwa vuba na bwangu kugira icyo ukora kugira ngo urengere ubuzima bw’umwana na nyina. Uri murujijo, ntabwo uzi neza ikibazo uko giteye. Ibitaro ukoramo bikaba bidafite ibikoresho byagufasha mu buvuzi ushaka guha uwo mugore.
Akenshi, abaganga n’abaforomo bakunze guhura n’ibibazo bisa nibi tuvuze haruguru. Mu Rwanda, abana barenga 40% ntabwo babasha kubaho kugeza ku isabukuru yabo ya gatanu ibibazo bibitera biba byatangiye mu kwezi kwa mbere gutangiza ubuzima bwabo. Abaganga n’abaforomo bakunze guhura n’ibibazo biterwa n’ubumenyi buke n’ibikoresho byari kubafasha gutahura ibibazo no gukiza ubuzima bw’umwana mu gihe ikibazo kivutse.
Dr. Friyana Mackenzie na Kimberley Shepherd n’abaganga b’inararibonye mu kuvura abana baturuka mu gihugu cy’Ubwongereza kandi bakaba baraje mu itsinda rya mbere ry’abaganga batoza abandi mu byerekeye kwita ku mpinja zavukanye ibibazo. Bahawe akazi binyuze mubufatanye bw’umuryango wa UNICEF na Kaminuza ya ‘Royal College of Paediatrics and Child Health’ yo mu Bwongereza, aba batoza bamaze amezi atandatu bakorana n’abaganga b’u Rwanda, abaforomo n’ababyaza babaha ubumenyi ngiro. UNICEF yafashije mugutuma abo batoza b’abongereza, ibahitiramo ibitaro bikunze guhura n’ibibazo mu kubyaza abagore.
Kimberley yongeyeho ati: “Dukorana bya hafi n’abanganga n’abaforomo buri munsi, tubigisha guhembura ababuze umwuka, kuvura no kwita kubana bakivuka bagize ikibazo.”
“Twahuguriwe kumenya uruhinja rurwaye. Abatoza batwigishije uburyo bwihuse kandi bwiza bwadufasha m ukurengera ubuzima.”
Valentine ntabwo akora gusa mu byerekeye impinja zikivuka, ahubwo ni umwe mubambere bahuguwe muri gahunda yo gutoza abakora kwa muganga. Kimwe n’abatoza badacogora nka Dr. Friyana na Kimberley, Valentine yarahuguwe bihagije kandi yiteguye gusangiza ubumenyi n’ubumenyingiro yize n’abandi bagenzi be bakora mu buvuzi, bityo bikazafasha benshi mu kumenya kurengera ubuzima.
Abahuguwe bazakomeza guhugura abandi babaha ku bumenyi bahawe na Dr. Mackenzi na Madame Shepherd kugira ngo ibikorwa by’iyi gahunda bibashe gukomeza.
Gahunda yo gutoza ubwayo ntabwo ishobora kurengera ubuzima. Ibigo by’abikorera nka Takeda Pharmaceuticals binyuze muri komite y’Abayapani ikorana na UNICEF, bari gutanga gahunda z’ubutoza zunganira izabanjije batanga ibikoresho by’ubuvuzi mu bitaro aho bikenewe. Ibi bikoresho, twavuga nk’imashine zifasha mu gukurikirana ibimenyetso by’ingenzi by’ubuzima nko gutera k’umutima no guhumeka byafashije mu kuziba icyuho cyari hagati yo kugira ubumenyi no kubushyira mubikorwa.
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda Bwana Maharajan Muthu yongeyeho ati: “Kugira ngo habeho impinduka ku rwego rw’igihugu, uyu mushinga ugomba kwagurwa hakongerwamo ibindi bitaro. Dukeneye abakorerabushake benshi n’ibikoresho by’ubuvuzi byinshi by’ibitaro. Twishimiye kubona impinduka nziza zikomoka ku bikorwa abakorerabushake bakoze.”
Abajijwe niba hari impinduka abona zazanywe niyi gahunda, Valentine yaravute ati: “Mu byukuri tumaze gutera indi ntambwe mu buvuzi.”