Sobanukirwa UNICEF Rwanda
Incamake yuko ibintu biteye mu Rwanda, gahunda za UNICEF n’ibyagezweho

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Ibikubiyemo
UNICEF yatangiye ibikorwa byayo by’iterambere mu Rwanda muri 1986. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufasha bwa UNICEF bwibanze ku gutanga ubufasha bwihutirwa, gusana n’imishinga mito. Muri 2007-2008, ibikorwa bya UNICEF mu Rwanda byarahindutse dutangira gukora imishinga minini no gushyigikira politike z’igihugu zijyanye na gahunda za Leta yatoranije.
Porogaramu ya UNICEF mu Rwanda ya 2018-2023 izakomeza gushyigikira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana cyane cyane abana badafite amahirwe angana n’ayabandi. Iyi progaramu izibanda ku ngingo zirindwi zatoranijwe: ubuzima bw’umwana, harimo no gukumira virusi itera SIDA; imirire; imikurire y’abana bato; uburezi; kurengera umwana; amazi, isuku n’isukura; politike mbonezamubano n’ubushakashatsi.
Iyi nyandiko ivunaguye kubikorerwa mu gihugu itanga incamake ya progaramu zirindwi UNICEF izakorera mu Rwanda ndetse na bimwe mu byagezweho mu myaka ishize.