Bavutse imburagihe: Impinja nto kurusha izindi mu Rwanda

Ubuvuzi bwiza bushobora kurengera ubuzima bw’impinja zivuka. UNICEF yazanye abatoza mu buvuzi bw’abana mu bitaro by’u Rwanda kugira ngo impinja nyinshi zibashe kubaho zizihiza guhera ku isabukuru yambere no gukomeza.

Yanditswe na Veronica Houser
Chantal Ingabire holds her newborn daughter close to her chest using the "Kangaroo Care" technique.
UNICEF/UN0319780/Kanobana
20 Kamena 2019

KAYONZA, mu Rwanda - Mu cyumba afatanije na bagenzi be, Jemimah Nyirabimana yicaye atuje yiyegamije impanga ze ku gituza. Impanga za Jemimah zavutse imburagihe zipima munsi y’ibiro bibiri igihe zavukaga.

Arakuyakuya umwe mu mpinja ze n’akaboko mu mugongo, yitegereza aho bari mu cyumba n’abandi bagore babyaye bafashe abana babo mu buryo bwuje urukundo.

 

Jyamima Nyirahabimana holds her twins, both born premature, in the Kangaroo Care room at a hospital in Rwanda..
UNICEF/UN0319761/Kanobana

Mu byumweru bike byashize, igihe impanga ze zavukaga, Jemimah yagize ubwoba ko abana be batazabaho.

“Bombi bari bato cyane…"

 

Impinja zavutse imburagihe zishobora kwibasirwa n’indwara zidakira, zimwe zisaba kuvuzwa. Bashobora kwibasirwa n’indwara zandura, n’izindi ndwara nka asima, iz’imirire ndetse n’izindi ndwara zica abana vuba. Uko bakura, aba bana bakunze kugira ibibazo by’imirire mibi karande bishobora kubatera kugwingira.

 

Koresheje uburyo bwa kangaroo (kuryamisha umwana mugituza)

Impinja za Jemimah zirasinziriye mu ituze kandi zimerewe neza. Yavuze ati, “abaganga batwigishije uko bita ku bana bene aba.” Atwereka uburyo yabaryamishije mu gituza cye.  Yongeraho ati: “Iyo bumvise umubiri wa nyina basinzira neza.”

Ubu buryo bwa kangaru bwo kwita ku mwana bifasha impinja zavutse imburagihe gukura no kongera ibiro. Birema urukundo rukomeye hagati y’umwana n’ababyeyi kubera ko bimurinda guhangayika no kurira.

Mu byukuri, icyumba cyagenewe kwita ku bana hakoreshejwe uburyo bwa kangaroo mu bitaro bya Gahini kiratuje. Nubwo hari abandi bagore batatu basangiye icyumba na Jemimah, nta mwana numwe uri kurira. Icyumba gifite isuku kandi kimeze neza, umwuka urimo ni mwiza. Ba nyina w’abana baraganira badasakuza, bakanyuzamo bagatera urwenya bagaseka buhoro.

 

Jemimah afashe abana abiyegereje mu gituza akoresheje uburyo bwa kangaru kugira ngo abafashe gusinzira neza bibafashe gukura.
UNICEF/UN0321629/Kanobana
Jemimah afashe abana abiyegereje mu gituza akoresheje uburyo bwa kangaru kugira ngo abafashe gusinzira neza bibafashe gukura.

 

Abatoza baturutse hanze y’igihugu

Ibitaro bya Gahini ntabwo byari bisanzwe ari ahantu heza ku bagore bari mu kaga ko kubyara imburagihe. Abaganga n’abaforomo bo mu Rwanda ntabwo baba bafite ubumenyi n’ibikoresho bakeneye mu gihe hagize ikitagenda neza iyo umugore atwite cyangwa ari kubyara.

Yagize ati: “Igihe nabyaraga umwana wanjye wa mbere hano muri 2011, ibitaro byari bito. Nari mpangayitse kubera ko ari bwo mbyaye bwa mbere, ikindi n’abaganga wabonaga nta cyizere bari bifitiye igihe batwitagaho.”

Jemimah yongeye kubyara muri 2015, ariko umwana ntabwo yabashije kubaho.

 

Jemimah, uri iburyo yicaranye n’abandi bagore babiri mu cyumba cyagenewe kwita kubana bakoresheje uburyo bwa kangaru.
UNICEF/UN0321627/Kanobana
Jemimah, uri iburyo yicaranye n’abandi bagore babiri mu cyumba cyagenewe kwita kubana bakoresheje uburyo bwa kangaru. Ibitaro bya Gahini ntabwo buri gihe byatangaga ubuvuzi bwiza, ariko nyuma yo kubona ibikoresho byinshi n’abaganga babihuguriwe neza binyuze muri gahunda yo kubatoza, abagore nka Jemimah barumva bari mumaboko bizeye bishimiye kubyarira hano.

 

Kuri buri bana 1,000 bavuka mu Rwanda, 50 muri bo ntabwo bazabaho ngo babashe kugeza ku isabukuru yabo ya 5. Abarenga 40% bapfa mu kwezi kwabo kwa mbere k’ubuzima-igihe bavutse imburagihe.

Gahunda ya UNICEF yo guhugura abaganga iri gufasha mukugabanya izi mpfu hatangwa ibikoresho n’ubumeny ku baganga n’abaforomo b’u Rwanda kugira ngo barushe kurengera ubuzima bwa benshi.

Ku bufatanye n’ishuri rya Royal College of Paediatrics na Child Health and Rwanda Paediatric Association, UNICEF itumiza abahanga mu buvuzi bw’abana bava mu gihugu cy’Ubwongereza bakamara amezi atandatu batoza abatanga serivise z’ubuvuzi. Aba batoza bakorana n’abaforomo b’uRwanda buri munsi, ba bagira inama kuri buri kibazo banabigisha amasomo ya buri cyumweru yerekeranye no kwita kubana bavutse imburagihe.

 

Dr. Evelyn Little, uri hagati n’umuforomo Lizzy Smeaton-Russell, ibumoso bari gukorana n’umuganga mushya ku bitaro bya Gahini mu kwita k’umwana wavutse uri mu kavure bita kuveze.
UNICEF/UN0319743/Kanobana
Dr. Evelyn Little, uri hagati n’umuforomo Lizzy Smeaton-Russell, ibumoso bari gukorana n’umuganga mushya ku bitaro bya Gahini mu kwita k’umwana wavutse uri mu kavure bita kuveze. Abatoza nka Evelyn na Lizzy bamaze amezi atandatu batoza abaganga n’abaforomo mu bitaro by’uRwanda bafasha mu kongera ubumenyi kugira ngo babashe kwita ku buzima bw’impinja zikivuka.

 

Ku nkunga ya Takeda Pharmaceutical Company Limited na Komite y’Abayapani ya UNICEF, ibitaro bya Gahini byahawe ibikoresho bishya. Abaganga n’abaforomu barahuguwe mu gukoresha ibi bikoresho no gukoresha ubumenyi bushya mu bihe havutse by’ibibazo.

“Yarebye hirya no hino!” Jemimah ati: “Dore ibitaro bifite ibitanda bihagije kubagore. Mbere habaga bibiri; twasangiraga igitanda, ku buryo tutabashaga kubana n’abana bacu.”

Igihe Jemimah yavugaga hari umuforomokazi uri kwita kumwana we, abambika neza utugofero twabo turinda imitwe.

Amaso ya Jemimah agaragaza ibyishimo n’iyo ari kuvuga ku bijyanye n’abo bana be igihe avuka kubana be. “Abana bacu bari gukura; kubera ubujyanama bushya abaganga baduha.”

 

UNICEF/UN0330813/Kanobana
In Gahini Hospital, two paediatric mentor-trainers from the United Kingdom are training Rwandan doctors and nurses to better care for newborn babies who are born premature. The Rwandan health professionals then pass this knowledge to their peers and to the mothers and fathers of these babies.