Ubukene bw’umwana bugaragazwa n’ibintu byinshi mu Rwanda

Uko bihagaze n’impinduka bizatera muri politike

A child rests his head on a table in a pre-primary school
UNICEF/UN0302645/Muellenmeister

Highlights

U Rwanda rwabashije gutera intambwe zikomeye mu kugabanya ubukene mu myaka yashize. Guhera mu mwaka wa 2000, ikigereranyo cy’ubukene cyagabanutse kuva kuri 59 ku ijana kugera munsi ya 40 ku ijana, aho ubukene bukabije bwagabanutse buva kuri 40 ku ijana bugera 16 ku ijana. Nubwo habayeho iri terambere ritangaje, ubukene buracyabangamiye abanyarwanda babiri kuri batanu.

Isesengura ry’ubukene bw’umwana mu byiciro bitandukanye n’igikoresho cy’ingenzi mu gusuzuma impinduka nziza za gahunda ya Leta yo kurwanya ubukene. Gusuzuma imbogamizi zikigaragara ku mwana bifasha kurushaho gusobanukirwa imiterere y’ubukene mu Rwanda – umenya abakene abo ari bo, kubera iki ubukene butarangira, n’uburyo ubukene buhererekanwa kubadukomokaho. Gusobanukirwa imiterere y’ubukene bw’umwana muri ibi bihe ndetse no gushyiraho ibigenderwaho mu isuzuma ry’ibanze kugira ngo hamenyekane intambwe zimaze guterwa bizafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo z’iterambere.

MODA Report Cover
Umwanditsi
UNICEF Rwanda; Ikigo k'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR)
Itariki y'inyandiko
Indimi
Icyongereza