Abana n’abagore b’impunzi bari mu Rwanda bahabwa ubufasha buhoraho na Leta y’Ubuyapani

05 Nzeri 2018
The Ambassador of Japan in Rwanda and the Rwandan Minister of Emergency management push children on a swing set in a refugee camp
UNICEF/UN0302679/Rudakubana

MAHAMA, mu Rwanda – Nyakubahwa Minisitiri ushinzwe Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) n’ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda bafatanyije n’uhagaririye UNICEF mu Rwanda uyu munsi basuye inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’abarundi. Abashyitsi n’abaturage bishimiye irangira ry’inyubako yashyikirijwe ubuyobozi bw’Inkambi izakorerwamo gahunda mbonezamikurire z’abana bato mu nkambi.

Abana bari hagati y’imyaka 0-6 baba bari mu bihe by’ingenzi birebana n’imikurire mu y’ubwenge, y’imbonezamubano, y’amarangamutima ndetse no mu gihagararo, ariko akenshi bakunze kubura amahirwe yo gukura muri biriya bice bitewe n’ibihe by’umutekano muke n’ubuhunzi. Imiryango iri muri bene ibyo bihe iba akenshi irangwa n’ihahamuka kandi iba ifite ubushobozi buke butabafasha kwita kunbana babo bakiri bato no gukangura imyigire yabo. Imirire mibi, amazi atari meza, ibura ry’ibikorwa remezo by’isuku no kutabasha kugera kuri serivise z’ingenzi mu nkambi bishobora kuvutsa abana kubaka intango y’ubuzima mu bice bitandukanye.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, MIDIMAR na UNICEF bashoye imbaraga n’amafaranga mu bikorwa mbonezamikurire y’abana bato (ECD) kugirango abana bato bo mu nkambi ya Mahama bitabweho bari ahantu heza. Nubwo ECD na serivise z’amashuri y’incuke ziri kugera ku bana barenga 5,400 bari hagati y’imyaka 3-6, umubare munini w’abana b’impunzi bari mu nkambi bakeneye ko hongerwamo imbaraga.

Minisitiri wa MIDIMAR yagize ati: “Leta y’u Rwanda yashyize gahunda mbonezamikurire y’abana bato mu bintu byihutirwa kugira ngo ejo hazaza h’abana hazabe heza. Mu gihe umubare w’impunzi ukomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, bisaba ingengo y’imari itubutse kugira ngo imibereho yabo myiza ikomeze kwitabwaho, ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda yahisemo gushyira abana b’impunzi mu mashuri y’u Rwanda. Nagira ngo nshimire abafatanyabikorwa batandukanye kubera inkunga yabo yafashije abana b’impunzi kubona serivise mbonezamikurire.”

Mu rwego rwo gukemura ibibazo abana bafite bijyanye n’uburere mbonezamikurire, mu mwaka wa 2017 Leta y’Ubuyapani yateye inkunga inyubako y’ahantu h’imyidagaduro, hatanga amahirwe yo kwidagadura no gusabana ku bana bafite imyaka hagati ya 3-12. Leta y’Ubuyapani yanatanze ibikoresho ku kigo mbonezamikurire mu nkambi, kandi inatera inkunga amahugurwa y’abarezi 14 ba ECD n’ababyeyi 72 bayoboye abandi. Ibi byumba bishya by’amashuri bizafasha mu kongera abana 200 bazabasha kugera kuri servisi za ECD.

Nyahkubahwa Takayuki Miyashita, Amabasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yaje kwizihiza isozwa ry’inyubako. “Imikurire y’abana n’ingenzi utitaye aho bari, harimo no mu nkambi z’impunzi. Ejo hazaza hashingiye ku bana. Twagira ngo dushimire UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa kuba barabashije gusoza uyu mushinga w’ingirakamaro, kandi nagirango nshimangire ko Leta y’Ubuyapani izakomeza gushyigikira Leta y’uRwanda mu gufasha impunzi.”

 

Two young Burundian refugee children play on their new playground equipment in the refugee camp

Nimero z'Abanyamakuru

Rajat Madhok
Umuyobozi w’Itumanaho, Ubuvugizi n’Ubufatanye
UNICEF Rwanda
Numero: +250 788 301 419

Amajwi namashusho

 

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zirenga 60,000 z’Abarundi. Abarenga icya kabiri cy’abari mu nkambi n’abana bari munsi y’imyaka 18, twagize ibibazo by’ihungabana bitewe no kubura aho twakwidagadurira. Ariko kubera inkunga Ubuyapani bwatanze, UNICEF yujuje ikibuga gishya cy’abana bakiniramo bo mu nkambi ya Mahama, abana bashobora kwiruka, gukina, no gusimbuka uko babyifuza.

Ku Byerekeye UNICEF

UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza kuri buri mwana, mu byo dukora byose. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, dushyira imbaraga cyane cyane mu kugera ku bana batishoboye n'abatagira kivurira, kugira ngo abana bose bamererwe neza, kandi hose. 

Ukeneye kumenya byinshi kuri UNICEF n'ibyo ikorera abana mu Rwanda, sura www.unicef.org/rwanda.

Kurikira UNICEF Rwanda ku miyoboro ya TwitterFacebook, Instagram na YouTube.