19 Werurwe 2019

Urubyiruko rurafasha abataye ishuri kurisubiramo

NGORORERO, Rwanda - Mu Rwanda, kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, urubyiruko rugizwe n’abakorerabushake 160 bashubije mu ishuri abana 1,200. Iki ni igikorwa cy’abakorerabushake bise " Tugane Ishuri ". Tugane Ishuri – mu Kinyarwanda – irashingira ku muco ukomeye wo gushyira hamwe no gufatanya biranga abanyarwanda, kugira ngo bashobore gukangurira…, DENISE MUREKATETE, Ku myaka 21, Denise yabaye umukorerabushake wa UNICEF muri gahunda ya Tugane Ishuri kugira ngo asobanurire abaturanyi be mu mudugudu akamaro k’ishuri. Denise akora nk’umuvugizi w’abaturage agafasha imiryango guhangana n’ingorane ihura na zo. Denise yagize ati: “Kuba umukorerabushake bituma abantu bamenya ko uri umuntu mwiza kandi bishobora gutuma…, JACQUES MUVANDIMWE, Jacques afite imyaka 25 akaba atuye mu karere ka Ngororero mu Rwanda. Yahisemo kuba umukorerabushake muri gahunda ya Tugane Ishuri kugira ngo afashe imiryango ibabaye. Yagize ati: “Hari imiryango ifite abana bataye ishuri, jye nk’umukorerabushake ndashaka kuyegera kugira ngo ndebe ko hari icyo bahindura mu buzima bwabo. Ibi nimbikora bizampesha…, VESTINE UWIMANIRINZE  , Vestine, ni umukobwa ufite imyaka 23, yabaye umukorerabushake kugira ngo afashe abana benshi bo mu muhanda baturanye. Nk’umukorerabushake, yemera ko afite inshingano zo gusobanurira abo bana n’ababyeyi babo akamaro k’ishuri. Vestine yagize ati: “Ibi bifasha abaturage nubwo njye nta nyungu zitaziguye mbikuramo.” “Nzumva mfite ishema ninshobora…, THEOPHILE MASENGESHO, Ku myaka 24, Theophile atekereza ko kuba umukorerabushake bimuha amahirwe yo guha abandi bantu ubumenyi n’ubuhanga afite. Hano ibyo bikorwa ku bana ashishikariza gusubira mu ishuri. Nk’umukorerabushake, Theophile ateganya gukorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakarebera hamwe uko bakemura ikibazo cy’abana bata ishuri. “Kugira ngo dushishikarize…, THERESE MUSENGIMANA, Therese ni umukobwa ufite imyaka 24, avuga ko ababyeyi bose bagomba kumva ko abana babo bagomba kwiga kugeza barangije amashuri yabo. Azi neza ko kwiga biha amahirwe abana kandi bikabarinda ibyabangiza ubuzima byose nk’ibiyobyabwenge. Therese yagize ati: “Nahuye n’abana batagifite icyizere batekereza ko ntacyo bageraho kuko imiryango yabo ikennye…