14 Mata 2020

Tumenye UNICEF mu Rwanda

Duharanira ko hatagira umwana usigara inyuma., Hashize imyaka irenga 30 UNICEF iharanira ko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa mu Rwanda. Twita cyane cyane ku bana bafite ibibazo kurusha abandi n’abatitabwaho kugira ngo bose bahabwe amahirwe yo kubaho ubuzima buzira umuze, bisanzure mu bwana bwabo kandi barindwe icyabagirira nabi cyose. Soma byinshi ku mibereho y’abana n’abagore mu Rwanda., Icyerekezo cya UNICEF, Ishingiye ku masezerano ajyanye n’Uburenganzira bw’umwana , UNICEF iharanira ko uburenganzira bw’abana bose bubungabungwa, bagahabwa iby’ibanze mu buzima bwabo kandi bagakura bisanzuye. Kugira ngo ikiremwamuntu gishobore gutera imbere, ni ngombwa guharanira ko abana bagira ubuzima buzira umuze, biga kandi bagateza imbere ubushobozi n’ubumenyi…, Ibikorwa bitanga umusaruro, Abana b’u Rwanda bakeneye ko tubaha ibyiza dufite. Ni yo mpamvu twe n’abafatanyabikorwa bacu dukora tutizigama kugira ngo tugere ku musaruro abana badukeneyeho. Umusaruro ushobora kubonwa n’amaso yawe, umusaruro w’ibikorwa biramba, umusaruro w’ibikorwa byasize bihinduye ubuzima bw’abana. Gahunda ya UNICEF mu Rwanda yageze ku bikorwa bishimishije…, Menya ibyo dukora mu bihe bitandukanye, Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga, shyiraho ko wabikunze, sangiza abandi ibyo dushyira ku mbuga nkoranyambaga Primary school girl in Rwanda holds book Boy in Rwanda smiles at camera Girls in primary school in Rwanda crowd by window Girl in Rwanda waves at camera, Komeza biracyaza
14 Mata 2020

Imibereho y’abana mu Rwanda

Imibare igaragaza ko hafi miliyoni 5.4 kuri miliyoni 11.8 z’abanyarwanda ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 18. Muri iyi myaka 20 ishize u Rwanda rwageze ku iterambere rishimishije dore ko rugamije kuba rwabaye igihugu kigeze ku rwego rw’ibihugu bifite ubukungu buciriritse muri 2020. Byongeye kandi, ni kimwe mu bihugu bike cyane byashoboye kugera…, Imyaka ya mbere y’ubuzima, Abana mu minsi ya mbere y’ubuzima aba ari abanyantege nke. Ku bana 1,000 bavuka mu Rwanda, hafi 50 ntibashobora kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu y’amavuko. Ku bagore 100,000 babyara, hafi 210 batakaza ubuzima bwabo babyara. Imibare y’impfu iri hejuru cyane mu cyaro no mu miryango ikennye kurusha iyindi. Nubwo abana barenga 90 ku ijana bavukira…, Icyo bageraho mu myaka yo kwiga, Abana bo mu Rwanda hafi ya bose biga amashuri abanza. Nubwo abana biga ari 98 ku ijana, hafi kimwe cya kabiri ntibagira ubumenyi buhagije bw’ibyo baba barize mu mashuri abanza. Muri 2016, Leta y’u Rwanda yashyizeho integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, hakoreshwa uburyo bwibanda ku ruhare rw’umunyeshuri. Ariko ikibazo ni uko kugeza ubu abarimu…, Hagati y’imyaka icumi na makumyabiri, Iyo umuntu abaye ingimbi cyangwa umwangavu ni igihe gikomeye cyane aho aba yugarijwe ariko na none ni igihe cyo gukura no kongera ubushobozi. Mu Rwanda abana benshi bari mu kigero cy’abangavu n’ingimbi bakurira mu miryango ikennye kandi ifite intege nke. Haracyari igitsure gikabije ku bana no gukorerwa ihohoterwa ryo mu ngo. Ubushakashatsi…, Ibiza biriho ubu n’ibishobora kuzaza, U Rwanda ni igihugu gishobora kugira ibiza bisanzwe nk’amapfa, imyuzure, inkangu, umutingito, no kuruka kw’ibirunga. U Rwanda nanone rwakiriye impunzi zirenga 73,000 zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’impunzi z’abarundi zigera ku 89,500. Impunzi zirenga 50 ku ijana mu Rwanda zigizwe n’abana. UNICEF ikomeje gutanga ubutabazi…, Byinshi wamenya ku bikorwa bya UNICEF mu Rwanda