21 Gashyantare 2020

Gusesengura ikibazo cy’ubushobozi buke muri porogarame yo “Kongerera ubushobozi abakozi mu Rwanda”

Mu Rwanda, abana bagera ku 800,000 bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cy’igwingira. Uyu mubare w’abana bagwingiye uri hejuru, ibi bikazaba imbogamizi izatuma igihugu kitabona abakozi bashoboye. Ikindi ni uko hafi kimwe cya gatatu cy’abana mu Rwanda batagera ku nzozi zabo naho abana 6 ku 10 bari mu nzira nziza igana ku iterambere. Itewe inkunga na Ambasade y’Ubwami bw’Ubuholandi, gahunda yiswwe "Kongerera ubushobozi abakozi mu Rwanda” ni gahunda y’imyaka 4 ikaba yaratangiye gushyirwa mu bikorw ku bufatanye na Leta y’u Rwanda muri 2017 ikazagera muri 2020. Iyo gahunda ikorera mu turere 14 kuri 30 mu Rwanda, ikaba igamije kugabanya umubare w’abana bahuye n’igwingira ari nako bita ku mikurire y’abana cyane cyane bibanda ku bana bakivuka kugeza ku myaka 6. Iri suzuma ry’ibibazo biri mu bushobozi ryashojwe muri 2018 rigamije kureba aho ubukangurambaga bugeze, ubumenyi n’ubushobozi bw’abafatanyabikorwa b’ingenzi ku rwego rw’Akarere, Umurenge, n’umudugudu mu Rwanda mu rwego rwo kubaka ubushozi bw’abakozi mu Rwanda muri gahunda ya 2017-2020. Iri suzuma rizatanga kandi ibyifuzo n’ibitekerezo bigamije kongerera ubushobozi abakozi hatezwa imbere uburere mbonezamikurire bw’abana bato, imirire myiza, amazi, isuku n’isukura, gufasha abatishoboye no kwita ku burenganzira bw’abana no gushyiraho igenamigambi n’ingengo y’imari bishingiye ku makuru nyayo, guhuza ibikorwa n’imikoranire, gukoresha amahugurwa no kongerera ubushobozi abakozi, kugenzura no gukurikirana ibikorwa.
01 Ukwakira 2017

Amabwiriza agenga imirire

Ibikorwa bya UNICEF byo kugabanya imirire mibi mu Rwanda byibanda ku bintu bitandatu: Gushyigikira amasomo ya buri kwezi agamije kubafasha kumenya gukurikirana imikurire y’umwana hakubiyemo imyitozo yo guteka, kwigisha abafashamyumvire uko bategura indyo yuzuye hakoreshejwe ibiribwa biri aho batuye. Kubaha ifu ikungahaye ku ntungamubiri, Vitamine A n’ibinini by’inzoka mu rwego rwo guteza imbere intungamubiri z’abana no kugabanya ibura ry’amaraso. Kuvura abana bafite imirire mibi y’igikatu harimo kubapima, kubohereza mu mavuriro no kubavura. Guhugura abafashamyumvire b’abana kugira ngo bashyireho uturima tw’igikoni no korora amatungo mato mu rwego rwo guteza imbere imirire y’umuryango. Gushyiraho amatsinda yo kwizigama no kugurizanya y’abafashamyumvire b’abana bato kugira ngo bongererwe ubushobozi bw’imari n’ibikorwa bibyara inyungu. Gufatanya n’ubuyobozi ku rwego rw’igihugu n’uturere mu gukurikirana no gusuzuma, guhugura uko bakora ubushakashatsi no kureba imikorere myiza, kugaragaza ibifasha mu migendekere myiza n’imbogamizi zituma ibikorwa biteza imbere imirire bidatanga umusaruro nkuko byari byitezwe. Aya mabwiriza y’imirire yashyiriweho kugira ngo adufashe kumenya amasomo twigiye mu Rwanda arebana n’ibikorwa bigamije guteza imbere imirire myiza. Guhindura imyitwarire Imikoranire y’abafatanyabikorwa batandukanye Igenamigambi rikorerwa ku rwego rwo hejuru Isuzuma n’ikuriranabikorwa Guhanga udushya Aya mabwiriza yateguwe mu rwego rwo kurushaho gusobanura amakuru mu byatekinike n’ubuhanga hagamijwe kureba ibikorwa byabyaye umusaruro n’ibikeneye kuvugururwa ndetse no gukusanya no gushyira mu nyandiko impinduka zazanye n’ibi bikorwa mu buzima bw’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga.