14 Mata 2020

Tumenye UNICEF mu Rwanda

Duharanira ko hatagira umwana usigara inyuma., Hashize imyaka irenga 30 UNICEF iharanira ko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa mu Rwanda. Twita cyane cyane ku bana bafite ibibazo kurusha abandi n’abatitabwaho kugira ngo bose bahabwe amahirwe yo kubaho ubuzima buzira umuze, bisanzure mu bwana bwabo kandi barindwe icyabagirira nabi cyose. Soma byinshi ku mibereho y’abana n’abagore mu Rwanda., Icyerekezo cya UNICEF, Ishingiye ku masezerano ajyanye n’Uburenganzira bw’umwana , UNICEF iharanira ko uburenganzira bw’abana bose bubungabungwa, bagahabwa iby’ibanze mu buzima bwabo kandi bagakura bisanzuye. Kugira ngo ikiremwamuntu gishobore gutera imbere, ni ngombwa guharanira ko abana bagira ubuzima buzira umuze, biga kandi bagateza imbere ubushobozi n’ubumenyi…, Ibikorwa bitanga umusaruro, Abana b’u Rwanda bakeneye ko tubaha ibyiza dufite. Ni yo mpamvu twe n’abafatanyabikorwa bacu dukora tutizigama kugira ngo tugere ku musaruro abana badukeneyeho. Umusaruro ushobora kubonwa n’amaso yawe, umusaruro w’ibikorwa biramba, umusaruro w’ibikorwa byasize bihinduye ubuzima bw’abana. Gahunda ya UNICEF mu Rwanda yageze ku bikorwa bishimishije…, Menya ibyo dukora mu bihe bitandukanye, Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga, shyiraho ko wabikunze, sangiza abandi ibyo dushyira ku mbuga nkoranyambaga Primary school girl in Rwanda holds book Boy in Rwanda smiles at camera Girls in primary school in Rwanda crowd by window Girl in Rwanda waves at camera, Komeza biracyaza