Kugira imiryango yishimye ikorera mu mirima n’inganda z’ibyayi mu Rwanda

Uko UNICEF n’urugaga rw’abikorera baha abana ibyangombwa n’urubuga bituma bakura neza

Yanditswe na Veronica Houser
Woman picks tea on plantation in Rwanda and smiles
UNICEF/UN0308775/Rusanganwa
11 Kamena 2018

RULINDO, Rwanda - Abantu bose bakunda kwifatira ka cyayi gashyushye, hari abakavangamo amata ndetse n’ubuki. Ubu harakeye ni mu gitondo harakonje cyane, murifubitse, ariko mwatwawe n’agashyuhe k’uburyohe ntageranywa.

Ariko muzi uko abitanga mukabona ako ka cyayi mu itasi baba bamerewe?

Mu Rwanda icyayi kiri mu bicuruzwa by’ingenzi byoherezwa mu mahanga, abenshi mu bakora mu mirima y’ibyayi ni abagore bakiri bato.

Bamwe muri abo bagore baba batwite, bonsa cyangwa bitegura kuba ba nyina w’abana. Ariko kuko abana badashobora kuba batekanye muri iyo mirima y’ibyayi, ba nyina ntibabazana kubonkereza ku kazi cyangwa kuhabagaburira indyo yuzuye.

Twe muri UNICEF twabonye icyo kibazo, dushakisha uko twakibonera umuti. Twanogeje icyo gitekerezo bwa mbere muri 2016 dufatanyije n’uruganda rwa SORWATHE, uruganda usanga rugamije kunoza imibereho y’abakozi barwo no kugira uruhare mu mikurire y’abana babo. Bubatse amashuri y’incuke, naho twe duhugura abarimu. SORWATHE yatanze ahantu n’ibikoresho kugira ngo bashyireho amarerero agenda yimurirwa ahantu hatandukanye aho ababyeyi bashobora gusiga abana igihe bari ku mirimo. Ayo marerero acungwa n’abarezi bahuguwe na UNICEF, afasha abana kubona indyo yuzuye, kwitabwaho no kuba ahantu hizewe igihe ababyeyi babo baba bari mu mirima y’ibyayi.

 

Umwana bamushyize mu irerero rigenda ryimuka mu murima w’icyayi mu Rwanda.
UNICEF/UN0249394/Houser
Umwana bamushyize mu irerero rigenda ryimuka mu murima w’icyayi mu Rwanda. Ayo marerero atuma abana barindwa, bagaburirwa ndetse bagakanguka mu bwenge bwabo igihe ababyeyi babo bari ku kazi.

 

Gufasha abana gukura neza bakiri bato ni amahirwe akomeye ku buzima bwabo. Ni ubuhe buryo bwiza watangira ufasha abana hakiri kare uhereye ku babyeyi babo n’imiryango ibarera? Kugira ibyo ushora mu burere bw’abana ntibigomba gutegereza igihe, a ni yo mpamvu twiyemeje kwegera ikigo cy'igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w'ibikomoka k'ubuhinzi (NAEB) kugira ngo dukorane. Twembi twaricaye, tujya inama twiyemeza guteza imbere indangagaciro duhuriyeho: guteza imbere imibereho myiza y’abana dufasha imiryango gukora umurimo uteza imbere imibereho yabo.

Icyo gikorwa cyatanze umusaruro kuko ababyeyi ari bo babyumvise neza ku ikubitiro.

Sophia Banyangiriki, ni nyina w’abana babari aragira ati: “Twasigaga abana bacu mu ishyamba kuko tutari kubiriza mu mirima y’ibyayi. Bashoboraga kuhakomerekera cyangwa kuribwa n’inzoka, ariko ubu bafite umutekano, bitabwaho uko bikwiye kandi bagaburirwa neza kuko bahabwa igikoma buri munsi."

“Ubu mfite umutima utuje kandi ndakora cyane. Nshobora gusoroma ibiro by’icyayi 20 ku munsi, ariko mbere nasoromaga 5 gusa.”

 

Sophie Banyangiriki, umusoromyi w’icyayi

Iyo abana bafite ubuzima bwiza kandi batekanye bisobanura ko n’ababyeyi babo baba bishimye kandi batanga umusaruro nkuko bimeze kuri Sophia. Ababyeyi bakora bagatanga umusaruro nka Angelique Uwayisaba n’umugabo we bituma umushahara wabo wiyongera bigatuma bongera ubushobozi bwo kwita ku bana babo.

Angelique mu nseko ituje yagize ati: “Umushahara wanjye wariyongereye ku buryo bufatika.” Afashe akaboko k’umugabo we arongera ati: "Ubu dufite amafaranga; nta kibazo dufite.”

Rohith Peiris, Umuyobozi mukuru w’Uruganda rwa SORWATHE yagize ati: “Abagore basigaye baza ku kazi bafite akanyamuneza kandi batuje, naho mbere bakoraga amasaha arindwi cyangwa umunani mu kwezi, ubu basigaye bakora amasaha makumyabiri mu kwezi.”

Ubu turacyari mu intangiriro.

Leta y’u Rwanda iha agaciro uburenganzira bw’abana, natwe ni ko bimeze. Ubunararibonye bwacu tubuhuza n’ingamba za Leta kugira ngo turusheho kugera ku bana benshi n’imiryango myinshi.

Sandrine Urujeni, umuyobozi mukuru wungirije muri NAEB yagize ati: “Twishimira cyane gukorana na UNICEF. “Nkuko dukurikirana ibikorerwa mu nganda z’ubuhinzi mu Rwanda, twifashishije ubunararibonye n’ubuhanga bya UNICEF mu kurengera uburenganzira bw’abana, tuzashobora kugera ku bantu benshi bakora mu mirima y’ibyayi no ku bindi bice by’ubuhinzi mu myaka iri imbere.”

Ibigo by’ubucuruzi bifite ubushobobozi buhambaye bwo kugira icyo bihindura ku buzima bw’abana; kuko abagenerwabikorwa bacu ni imiryango y’abakozi babo, abaguzi babo, n’abafatanyabikorwa babo.

Ni yo mpamvu tugomba gufatanya.

Ted Maly, umuyobozi uhagarariye UNICEF mu Rwanda yagize ati: “Ibigo by’ubucuruzi nibimenya uruhare rwabyo mu guteza imbere imibereho y’abakozi mu Rwanda, ubufatanye na NAEB buzatanga umusaruro kuko bizatuma uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa mu rwego rw’ubuhinzi. Gutangirira mu mirima y’ibyayi ni ikintu gikomeye. NAEB na UNICEF bemera ko dushyize hamwe twagera kuri byinshi.”

Kuri twe icyayi si amababi yacyo ari mu mazi ashyushye gusa, ahubwo ni akanyamuneza kagaragara ku maso y’imiryango twagezeho n’ibikorwa twatangiranye n’abafatanyabikorwa bacu biyemeje gutera intambwe igana imbere. Ni ukurengera uburenganzira bwa buri mwana, kumugaragariza urukundo, kumugaburira indyo yuzuye no kumukangura ubwonko hakiri kare.

Urugendo ruracyari rurerure, ariko NAEB ifatanyije na UNICEF bazagera kuri byinshi.

 

UNICEF/UN0308843/Rudakubana
In Rwanda, where tea is among the top cash exports, most tea plantation workers are young women. Many of these young women are pregnant, breastfeeding, or are imminent mothers. But since the plantations are not safe for children, mothers cannot bring them to work to breastfeed or ensure they receive well-balanced meals. UNICEF saw these gaps, and we made a commitment to fill them.