Igitego!!!
Kwita ku mikururire y’umwana: Ubutumwa UNICEF yagejeje ku bitabiriye igikombe cy’isi mu turere dutandukanye mu Rwanda

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Ku isi, abafana b’umupira w’amaguru ni bamwe mu bantu bahora basusurutse. Iyo ugiye kureba umupira ku kibuga cyangwa uwurebera kuri televiziyo, usanga abantu basabana, bashyize hamwe, ibintu bidakunze kugaragara ahandi. Buri mupira ubaye uhuriramo abantu benshi. Ni muri urwo rwego igikombe cy’isi cya 2018 cyabaye umwanya wo guhuriza hamwe abantu benshi bahujwe n’ikintu kimwe kibashishikaje kandi bavuga ururimi rumwe mpuzamahanga rwa siporo.
Imaze kubona ko igihe cy’Igikombe cy’Isi ari igihe abantu benshi bahurira hamwe mu Rwanda, UNICEF, Minisiteri y’Ubuzima, Porogaramu y'Igihugu Mbonezamikurire y'Abana bato (NECDP), batangije umushinga witwa “World Cup in My Village” (igikombe cy’isi cyaje iwacu) bafatanyije n’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru kugeza ku batuye mu cyaro imipira y’igikombe cy’isi.
Mbere na nyuma y’uko umupira utangira ndetse no mu kiruhuko barangije igice cya mbere, abakangurambaga babihuguriwe bahera ku ibakwe n’amarangamutima y’imbaga yakoraniye aho kugira ngo babakangurire kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, imikurire y’umwana muto, kuboneza urubyaro, kurwanya SIDA, kurwanya amakimbirane n’imirire mibi.
“Abantu bitabiriye ari benshi cyane, bahagurukanye ibakwe kandi barashyushye. Umushyushyarugamba arigukora akazi gakomeye arasusurutsa ikivunge cy’abantu bateraniye hano, arababaza bakamusubiza mbese barikwigiramo ibintu byinshi cyane.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itangazamakuru cyafashe amajwi y’ababyeyi benshi biyubashye bagaragaje ko bumva neza imikurire myiza y’umwana. Ayo mashusho akubiyemo ubuhamya bwatanzwe n’abavuga rikijyana nk’umucuranzi w’ikirangirire Butera Knowless, incuti ya UNICEF iharanira uburenganzira bw’abana, n’umukinnyi w’amagare, umusaza Aburahamu Ruhumuriza.
Nicole yagize ati: “Nashimishijwe cyane no kubona Knowless aducurangira.” Yarongeye ati: “Akunzwe n’abaturage benshi kandi ashobora gutanga ubutumwa butandukanye, dore ko akunzwe cyane n’indirimbo ze zikaba zarigaruriye imitima ya benshi.”

Malick Kayumba, umuyobozi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe itangazabutumwa mu buzima yagize ati: “Umwana agomba kurererwa mu mudugudu.” Yarongeye ati: “Ni yo mpamvu tugomba gusanga abaturage mu mudugudu iwabo tukabagezaho ubu butumwa bubakangurira kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi babe ahantu hatekanye. Nubwo radiyo ari umuyoboro mwiza ugera ku bantu benshi icyarimwe, ntitwakwirengagiza ko abantu bagomba guhura bagasabana n’abantu babaye intangarugero mu buzima bwabo.”
Buri gihe habaye iki gikorwa cyiswe “World Cup in My Village” herekanwa amashusho ya videwo kugira ngo akurure abitabiriye icyo gikorwa mu gihe cy’ikiruhuko cya nyuma y’igice cya mbere cy’umupira. Ibindi byibandwaho muri icyo gikorwa ni ikiganiro bagirana n’abaturage aho ababyeyi babona umwanya wo gusubiza ibibazo babajijwe ku mikurire y’umwana hanyuma abashubije neza bagahabwa uduhembo. Ibindi bikorwa ni amakinamico cyangwa udukino dusetsa batambutsamo ubutumwa bwo kwita ku buzima bw’umwana.

Urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa bishimiye ubutumwa bwatanzwe na Eric Rutanga, umwe mu bakinnyi b’umupira bakomeye mu Rwanda, akaba azaba n’umubyeyi mu gihe kiri imbere.
Rutanga yagize ati: “Impamvu nkina neza umupira ni uko ababyeyi banjye banyiseho mu minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima.” Arongera ati: “Nkomeza kwita ku buzima bwanjye nkoresha agakingirizo kugira ngo nirinde SIDA nyirinde n’abandi.”
Umwe mu basore bari bitabiriye icyo gikorwa mu Karere ka Gicumbi yaratangaye ati: “Yewe murabizi sha, na Rutanga ari gutanga ubutumwa!”
Icyo gikorwa cyiswe “igikombe cy’isi cyaje iwacu” cyakoraniyemo abantu barenga 10,000, kandi abantu barenga 4,000,000 bagezwaho ubutumwa binyuze kuri radio naho abarenga 1,200,000 babona ubutumwa bunyujijwe kuri televiziyo.
Leta y’U Rwanda iteganya ko abantu barenga miliyoni eshanu mu mpande z’igihugu cyose bazagezwaho ubutumwa muri iki gihe cy’igikombe cy’isi muri uku kwezi kwa Nyakanga.
Justin Rutayisire, impuguke muri UNICEF ushinzwe itumanaho rigamije iterambere yagize ati: “Turibanda kugeza ubutumwa cyane cyane ku babyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itanu. Twateguye ubutumwa bugera abantu ku mutima, bugirira akamaro ababugezwaho kandi bugashinga imizi mu mitima yabo. Iyi ni intambwe ikomeye mu guhindura imyifatire.”
Rutanga yagize ati: “Nizeye ko buri wese yashimishijwe n’ibihe byiza muri iki gikombe cy’isi. Ababyeyi cyane cyane abagabo bagenzi banjye, muze twese dushyire hamwe imbaraga zacu kugira ngo tubungabunge ubuzima bw’ababyeyi n’abana babo.”