Amabwiriza yo kuvura imirire mibi ikabije mu Rwanda
Bigenewe abakora kwa muganga, abaganga b’abana, abaganga muri rusange, abaforomo, impuguke mu mirire n’abandi bita ku bana

- English
- Kinyarwanda
Ibikubiyemo
Imirire mibi iracyari imwe mu mpamvu z’ingenzi zitera uburwayi n’impfu mu bana ku isi – abana bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi baba bafite ibyago byo gupfa cyangwa kugwingira ndetse no kudakura mu bwenge.
Iyi mfashanyigisho igamije kuyobora abavura abarwayi bari mu bitaro no mu bigo nderabuzima kubera ikibazo cy’imirire mibi ikaije. Igizwe n’umusogongero ku miterere y’uburwayi bw’imirire mibi ikabije cyane no gukurikirana inzira abarwayi banyuramo bava mu ngo zabo bajya kwivuza bataha mu bigo nderabuzima no ku bitaro ku barwayi barembye.
Iyo mfashanyigisho igenewe abakozi bo kwa muganga harimo abaganga b’abana, abaganga basanzwe, abaforomo, impuguke mu mirire n’abandi bose bita ku barwayi. Iyo mfashanyigisho igomba gusimbura iyari ihari ivuga ku mivurire y’abarwayi bafite ikibazo k’imirire mibi kandi igomba gukoreshwa mu Rwanda hose.
