Amabwiriza agenga imirire
Amabwiriza atanu yo muri 2017 akubiyemo amasomo twize mu rwego rwo kugabanya imirire mibi mu Rwanda, tubasangiza ubuhamya bwo hirya no hino ku isi.

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Ibikubiyemo
Ibikorwa bya UNICEF byo kugabanya imirire mibi mu Rwanda byibanda ku bintu bitandatu:
- Gushyigikira amasomo ya buri kwezi agamije kubafasha kumenya gukurikirana imikurire y’umwana hakubiyemo imyitozo yo guteka, kwigisha abafashamyumvire uko bategura indyo yuzuye hakoreshejwe ibiribwa biri aho batuye.
- Kubaha ifu ikungahaye ku ntungamubiri, Vitamine A n’ibinini by’inzoka mu rwego rwo guteza imbere intungamubiri z’abana no kugabanya ibura ry’amaraso.
- Kuvura abana bafite imirire mibi y’igikatu harimo kubapima, kubohereza mu mavuriro no kubavura.
- Guhugura abafashamyumvire b’abana kugira ngo bashyireho uturima tw’igikoni no korora amatungo mato mu rwego rwo guteza imbere imirire y’umuryango.
- Gushyiraho amatsinda yo kwizigama no kugurizanya y’abafashamyumvire b’abana bato kugira ngo bongererwe ubushobozi bw’imari n’ibikorwa bibyara inyungu.
- Gufatanya n’ubuyobozi ku rwego rw’igihugu n’uturere mu gukurikirana no gusuzuma, guhugura uko bakora ubushakashatsi no kureba imikorere myiza, kugaragaza ibifasha mu migendekere myiza n’imbogamizi zituma ibikorwa biteza imbere imirire bidatanga umusaruro nkuko byari byitezwe.
Aya mabwiriza y’imirire yashyiriweho kugira ngo adufashe kumenya amasomo twigiye mu Rwanda arebana n’ibikorwa bigamije guteza imbere imirire myiza.
- Guhindura imyitwarire
- Imikoranire y’abafatanyabikorwa batandukanye
- Igenamigambi rikorerwa ku rwego rwo hejuru
- Isuzuma n’ikuriranabikorwa
- Guhanga udushya
Aya mabwiriza yateguwe mu rwego rwo kurushaho gusobanura amakuru mu byatekinike n’ubuhanga hagamijwe kureba ibikorwa byabyaye umusaruro n’ibikeneye kuvugururwa ndetse no gukusanya no gushyira mu nyandiko impinduka zazanye n’ibi bikorwa mu buzima bw’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga.