Julianna Lindsey
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda
- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda

Ms. Julianna Lindsey ni Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, mbere y’aho yabaye Umuyobozi wa UNICEF muri Botswana anayihagarira muri SADC. Ms. Lindsey, akomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yakoreye UNICEF kuva mu 1998: Yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuvugizi, Itumanaho, Ikurikiranabikorwa n’Isesengurabikorwa muri Ghana (2008-2012), yabaye Umuyobozi wungiriye wa UNICEF muri Afurika y’Epfo (2005-2008). Yakoze mu Ishami rishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ku Cyiciro gikuru cya UNICEF (2003 – 2005), muri Sudani; yabaye n’umwe mu bari mu Gikorwa cyo Kugoboka Sudani bakoreraga i Lokichokkio n’i Nairobi, muri Kenya (1999-2003).
Ms. Lindsey yanabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe Porogaramu w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bagore (WfWI, Women for Women International). Ms. Lindsey yanakoreye Komite Mpuzamahanga ishinzwe Ubutabazi (IRC) i Khartoum, muri Sudani, yakoreye kandi Inteko ishinga Amategeko y’Ubudage (1992-1994). Mu 1995, yabaye umukorerabushake ureberera iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Miryango y’Abaturage yari mu Makimbirane muri Guatemala.
Ms. Lindsey afite Impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri (BA) yakuye muri Koleji ya Davidson, n’Impamyabushobozi ebyiri z’icyiciro cya gatatu (Masters) imwe yakuye muri Kaminuza ya Georgetown, indi muri School of Advanced International Study ya Kaminuza ya Johns Hopkins. Lindsey avuga Icyongereza, Ikidage n’Icyesipanyoro gike.