Nibona nk’umunyamahirwe kuberako nakingiwe Cancer y’inkondo y’umura

UNICEF Rwanda/2018/Mujawimana
© UNICEF Rwanda/2018/Mujawimana
Josiane na nyirakuru ku uburiri bw'umurwayi.

Inkuru yanditswe na Madina Mujawimana

20 September 2018 - Guhera muri 2011, Leta y’Urwanda yatangije gahunda yo guha abana b’abakobwa bagejeje ku myaka 12 urukingo rurinda Cancer y’inkondo y’umura. N’ ubwo urwo rukingo ari ingirakamaro rwaje hari ababyeyi bakuze bazahazwa na Cancer y’inkondo y’ umura hano i Rwanda.

Ubwo nasuraga ibitaro bya Butaro byita ku barwayi ba Cancer, nagiranye ikiganiro na Josiane, umukobwa w’imyaka 17 wari arwaje nyirakuru, Pascasie, ufite imyaka 65 y’amavuko akaba arwaye Cancer y’inkondo y’umura. Josiane n’akababaro kenshi agira ati: “ndi hano ndwaje nyogokuru. Kuva muri kamena 2018 yafashwe n’indawara ya kanseri y’inkondo y’umura. Kubera ko ntawundi wari uhari wo kumwitaho byabaye ngombwa ko mva mu ishuri kugirango mbashe kumwitaho ndetse no kumuherekeza aho ajya kwivuriza hose. Bigitangira ntibyari binyoroheye ariko ubu narabyakiriye”

Josiane yangejeje aho nyirakuru yari yicaye kugitanda cy’ abarwayi nuko nawe atangira kunganiriza ababaye cyane kukibazo cy’uburwayi bwe.

“Bigitangira numvaga mbabara cyane mu kiziba cy’inda ndetse niyo natsikiraga cyangwa umuntu akansunika antunguye narababaraga cyane. Nakomeje kubyirengagiza numva ko ari indwara z’ubusaza. Nabonyeko uburwayi bwanjye bukomeye ubwo naviriranaga cyane bakanjyana kwa muganga ntumva, nagerayo bakantera amapaki ane y’amaraso. Bankase inyama kuri nyababyeyi bajya kuyipima nibwo muganga yambwiragako ndwaye kanseri y’inkondo y’umura maze anyohereza muri ibi bitaro bya Butaro” Yabivugaga amarira azenga mu maso.

Dusoza ikiganiro Josiane yongeyeho agira inama barumuna be bataragerwaho n’urukingo rurinda cancer y’inkondo y’umura agira ati: “urukingo rwinkondo y’umura(HPV) ndaruzi kuberako narwikingije. Mwarimu ndetse na mama umbyara nibo bangiriye inama yo kwikingiza banambwira ko bizandinda kuba narwara kanseri y’inkondo y’umura. Kuru ubu namaze gusobanukirwa akamaro karwo aho mboneye ibibazo nyogukuru yahuye nabyo. Byatumye mbona ukuntu ndi umunyamahirwe kuba narakingiwe iyi ndwara nkaba ntaho nzahurira nayo. Ninayo mpamvu ngira inama abakiri bato ko bajya bahabwa ruriya rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura kugirango birinde iriya cancer.

> Read in English

 

 

Español Français